Israel Mbonyi – Sinzibagirwa

0
Gospelhome Telegram

Israel Mbonyi – Sinzibagirwa, mp3 Download, Audio, song, music

Israel Mbonyi – Sinzibagirwa

Gospel Artiste Israel Mbonyi Released a New Single Titled “Sinzibagirwa”, Which is a Powerful Song That Will Uplift Your Spirit.

DOWNLOAD MP3

Sinzibagirwa (Lyrics) – Israel Mbonyi
Ayiyeeee, ndatangayeehehe!
Sinzibagirwa.
Menye ko utarobanura, k′ubutoni

Uwagukiranukiye, wese uramwemera
Ineza yawe nyinshi yamenyekanye. (kw’isi hose)
Kw′ ivuko, iwacu naho bararirimba. (baranezerewe)
Bazerereye mu butayu, nta mudugudu wo kubamo
Bicwa n’inyota n’inzara, badafite uwabarengera
Abandi baboheshejwe, ibishakwe n′umubabaro
Bari baguye kugasi, nka batagira gakondo
Umunsi bahamagaye izina ryawe.
(Warabibutse) Uboherereza ijambo ry′ubuzima. (ribarengera).
Erega sibo bonyine buzuye uwo munezero
Hariho n’abandi badafite uko babivuga
Ineza yawe nyinshi yamenyekanye. (kw′ isi hose)
Kw’ ivuko iwacu naho bararirimba. (baranezerewe).
Ningerayo nzicara, mbabwire ibyo yankoreye…

Ningerayo nzababwira ya ndirimbo. (Nzaririmba)

Nzaririmba rwa rukundo wanyeretse
Uko iminsi ihaye iyindi Sinzibagirwa.

Ningererayo sinzaceceka, nzavuga ibyo yankoreye.
Ningerayo nzababwira (nzababwira) ya ndirimbo. (Nzaririmba)
Nzaririmba rwa rukundo wanyeretse
Uko iminsi ihaye iyindi Sinzibagirwa.

Ayiyee, ndatangayee-e-e
Sinzibagirwa, ehh!
Twari mu mpinga zejuru,
Twambaye ubushwambagara
Imisatsi yatonze ikime, utwereka imbabazi
Uvunagura ya miheto, abanzi baduteranye
Ushingura ya macumu mu bibanza byacu turubaka
Uvumura imirima yacu turahinga tureza. (uratwibuka)
Utwoherereza ijambo ry′ubuzima. (riturengera).
Erega sitwe twenyine twuzuye uyu munezero
Hariho n’abandi benshi, badafite uko babivuga
Ineza yawe nyinshi yamenyekanye. (kw′isi hose)
Kw’ ivuko iwacu naho bararirimba. (baranezerewe).
Ningerayo sinzaceceka, nzavuga ibyo Yesu yankoreye…

Ningerayo nzababwira ya ndirimbo. (Nzaririmba)
Nzaririmba rwa rukundo, wanyeretse
Uko iminsi ihaye iyindi Sinzibagirwa.
Nukuri we nzayivuga, n’iyo neza yangiriye…

Ningerayo nzababwira (nzababwira) ya ndirimbo. (Nzaririmba)
Nzaririmba rwa rukundo wanyeretse
Uko iminsi ihaye iyindi Sinzibagirwa.

Ayiyeee, dore ibindi nibutse…
Ningerayo nzababwira ya ndirimbo.
Nzaririmba rwa rukundo, wanyeretse
Uko iminsi ihaye iyindi Sinzibagirwa. (kandi nawe ntuzibagirwa)
Ningerayo nzababwira ya ndirimbo.
Nzaririmba rwa rukundo wanyeretse
Uko iminsi ihaye iyindi Sinzibagirwa.
Erega ubutayu bwatumye ibiganza byabo bisigaramo ubusa.
Bagatonekwa cyane, ngo ntibahirirwa, kandi batumvishije benshi
Ariko Mana icyo ngukundira. (n′uko utameze nk′abantu)
Washyize ibanga ryanjye nawe. (Kure y’amaso y′abantu)
Erega na burya babahimbishaga inzandiko nyinshi z’ibinyoma
Bakabasiga ibyasha, kugirango batazongera kwandika ha!
Ariko Mana icyo ngukundira. (n′uko utameze n’abantu)
Washyize ibanga ryanjye nawe. (kure y′amaso y’abantu)
Kandi Mana icyo ngukundira. (n’uko utameze nk′abantu)
Washyize ibanga ryacu nawe. (kure y′amaso y’abantu)
(N′uko utameze nk’abantu)

DOWNLOAD AUDIO SONG

Leave A Reply