🇿🇲 Zambia Gospel

Israel Mbonyi – Harubuzima

Follow Us On 👇
WHATSAPP GROUPTELEGRAM CHANNEL

Israel Mbonyi – Harubuzima, mp3 Download, Audio, song, music

Israel Mbonyi – Harubuzima

Gospel Artiste Israel Mbonyi Released a New Single Titled “Harubuzima”, Which is a Powerful Song That Will Uplift Your Spirit.

DOWNLOAD MP3

Harubuzima (Lyrics) – Israel Mbonyi
Mubwire abantu iby′ijuru, ibyururutsa imitima;
Muvuge ko bahiriwe,
Muvuge ubundi buzima Abafite imvune, mubasindagize;
Duhungire ku ibendera ribasha
Kuturengera iyehee (hari ubuzima iyolele)
Mumaranishe imibabar’ ukubwirana ibi byanditswe Kuko mu gicuku cya
Nyuma aribwo twe tuzarema;
Muririmbe za ndirimbo z′ihumure Nyuma y’ibihe
N’ibicu hariyo ubundi buzima iyohoho (hari ubuzima iyolele)

Muri we (hari ubuzima)
Muri we (hari ubuzima)
Muri Yesu (hari ubuzima iyolele)
Muri Yesu (hari ubuzima)
Muri we (hari ubuzima)
Muri we (hari ubuzima iyolele)

Niba mwarasogongeye mukamenya ko agira neza;
Ngaho mwegere ya ntebe muvuge ibiri ku mutima;
Abafite imvune, mubasindagize;
Duhungire ku ibendera ribasha kuturengera ayeye (hari ubuzima iyolele)

Ndabona ahind′ umushyitsi, afit′ ubwoba bw’ ibihe;
Ahora atinya iby′urupfu, buri joro ntasinzira;
Umuririmbire indirimbo z’ihumure,
Nyuma y′ibihe n’ibicu hariyo ubundi
Buzima Ayiyohiyo (hari ubuzima iyolele)

Muri we (hari ubuzima)
Muri we (hari ubuzima)
Muri Yesu (hari ubuzima iyolele)
Muri Yesu (hari ubuzima)
Muri we (hari ubuzima)
Muri we (hari ubuzima iyolele)

Uracyumva ya majwi menshi akubwira bya binyoma;
Uracyiruka inzira imwe ushaka igisubizo cy′ibihe
Urarota ibihe byo kwibukirwamo

Abafit’ imvune, mubasindagize (hari ubuzima, hari ubuzima)
Mubibuts’ ijambo; iryo yasezeranye (hari ubuzima iyolele)
Mubabwire yuko hari ibyiringiro (hari ubuzima, hari ubuzima)
Eeeh muri Yesu wacu we (hari ubuzima iyolele)

Mubabwire kandi baze basogongere(hari ubuzima, hari ubuzima)
Kuko iyo kwa Data, hari amazu menshi (hari ubuzima iyolele)
Kandi urukundo rwe rubahamagara (hari ubuzima, hari ubuzima)
Eeeh muri Yesu wacu we (hari ubuzima iyolele)

Erega kuva kera ni yo yatubonye (hari ubuzima, hari ubuzima)
Ni yo yaduhetse kugez′uyu munsi (hari ubuzima iyolele)
Ni nay′ izatwambutsa kugeza hakurya (hari ubuzima, hari ubuzima)
Eeeh muri Yesu wacu we (hari ubuzima iyolele)

We ni umugwaneza, ibendera ryacu (hari ubuzima, hari ubuzima)
Kandi amagambo ye andyohera cyane (hari ubuzima iyolele)
Eeeh muri Yesu wacu we (hari ubuzima, hari ubuzima)
Ooh muri we (hari ubuzima iyolele)

 

Related Articles

Leave a Reply

Back to top button